•     

Muri Gereza y'Abagore hapfuye Abantu 41

Honduras: Abantu 41 nibo baguye mu imvururu yabaye kuri uyu wambere tariki ya 19 Kamena 2023 muri Gereza y'Abagore mu gihugu cya Honduras

Muri Gereza y'Abagore hapfuye Abantu 41
Muri Gereza y'Abagore abantu 41 bitabye Imana

Intandaro yiyo mvururu yaturutse ku itsinda ry'amabandi ryateye iyo Gereza bakayitwika ndetse bakanarasa amasasu menshi imbere muri  Gereza. 

Minisitiri w'Umutekano w'Ungirije Julissa Villanueva, yatangaje ibihe bidasanzwe ndetse anavuga ko bazahangana nabo bagizi banabi,  anavuga ku burangare bw'inzego zishinzwe gutabara harimo abashinzwe kuzimya umuriro harimo Polisi kuba bataratabariye ku gihe bigatuma hapfa abantu benshi.

Inzego z'Ubutabazi zatunzwe agatoki kuba zitatabariye ku gihe.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko bitaramenyekana niba abo bantu 41 bitabye Imana bose ari abagororwa cyangwa se harimo n'abandi batari abagororwa.

Muri video n'amashusho atandukanye bigaragaza umwotsi mwinshi uturuka muri iyo Gereza y'Abagore.

Bagabo John