•     

Guverineri Gasana yasabiye Gitifu na Mudugudu gu kurikiranwa na RIB

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel , yasabye RIB ko yakurikirana Gitifu w'Akagari ka Cyenjonjo hamwe na Mudugudu, uwaba yaragize uburangare ku kibazo kivugwa ko Mudugudu yaba yarariye amafaranga ya Mituwele angana n'ibihumbi 120.

Guverineri Gasana yasabye ko RIB yakurikirana Gitifu na Mudugudu

Intandaro yatumye Guverineri Gasana asabira Gitifu na Mudugudu kukurikiranwa na RIB, byaturutse ku baturage bagaragaje ko bakusanyije ibihumbi 120 Frw, umuyobozi w’Umudugudu aza kuyabaka agira ngo ajye kuyishyura Mituwele  birangira ayatwaye.

Hari muruzinduko Guverineri Gasana arikumwe n'abandi bayobozi batandukanye bagiriye mu mirenge  ihana imbibi na Uganda, irimo Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Kiyombe na Karama.

Umwe mu baturage yagize Ati "Twajyaga mu Nteko bakatubwira bati niba gutangira hamwe mituweli uri umuntu umwe ubona bikugoye, mujye mu matsinda mujye mutanga 100 Frw, 200 Frw kuzamura. Byageze muri Mata baravuga ngo aba mbere nibatange mituweli, Mudugudu araza aratubwira ngo dutangire abantu bake andi tuzayatange muri Nyakanga, ari nabwo twamuhaye ibihumbi 120 Frw."

Abaturage bagaragarije Guverineri Gasana ikibazo cya Mudugudu wabariye amafaranga bari batanze ya Mituwele angana n'ibihumbi 120

Kuri iki kibazo Guverineri Gasana 
yasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ndetse n’uyu mukuru w’Umudugudu bombi Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabakurikirana, rukamenya uko iki kibazo kimeze, uwagize uburangare akaba yabihanirwa.

Guverineri Gasana yagize ati"N’abandi bayobozi cyangwa abaturage, ntabwo wamenya ikibazo nk’iki ngo ubyihererane, uzanabirangize wenyine."

Ikibazo cyabamwe mu bayobozi bakunze kurangwaho n'ingeso yo kurya amafaranga y'abaturage kimaze kuba icyorezo, aho mu minsi ishize mu murenge wa Kigali haherutse gutabwa muri yombi umuntu wari ushinzwe gukusanya amafaranga y'umutekano nawe akayakoresha mu inyungu ze bwita aho yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa RIB ngo aryozwe icyo cyaha.

Bagabo John