Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu kiganiro n'ikinyamakuru rubanda yavuze ko icyateye urupfu rwa Iraguha Clement, wiyiyahuriye mu kiyaga cya Muhazi. Iperereza rigikomeje aho bishoboka ko uburyo bwakorwaga na Hotel King Fisher bwaba butizewe, bityo mu gihe basanga harabaye ho uburangare bakaba babibazwa.
Bivugwa ko kuri uyu wambere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, aribwo uyu Nyakwigendera Iraguha Clement yavuye mu Karere ka Gicumbi, yerekeza kuri Hotel yitwa King Fisher iherereye mu karere ka Gasabo.
Uyu Nyakwigendera ngo yageze kuri iyi Hotel maze akodesha ubwato bwo gutemberamo mu kiyaga, yizeza abakozi ko azi kubutwara, bamuha ibyangombwa, ubwo yageraga mu mazi nko muri metero 50 akuramo ikoti ry’ubutabazi, yirohamo.

Nyakwigendera Iraguha Clement
Ikinyamakuru rubanda cyashatse kumenya niba hatarabayeho uburangere bw'abakozi biyo Hotel kuba baremereye Clement kujya muri ako kato yitwaye nta muntu barikumwe, CIP Wellars Gahonzire yabwiye umunyamakuru ko iperereza rigikomeje ngo harebwe icyatumye Clement yiyahura.
Ati" turacyakora iperereza, hashobora kuba habayeho uburangare ntabwo twabihakana bwo kwizera ko uwo muntu yaba azi gutwara ako kato gato , icyakabiri nuko basobanura ko baba barihafi kuburyo haramutse habaye ikibazo bahita batabara, ndetse bakaba bagerageje no kubikora ku bwimpanuka ararohama."

CIP Gahonzire Wellars
Yakomeje agirati" mu iperereza nubundi rirakorwa hagomba kuba n'uburyo bwakorwaga niriya Hotel butizewe kuba umuntu yaza bakamureka akijyana kuko bigaragara ko biteza ikibazo, hakaba habamo no kubikosora icyo nacyo kigomba kubaho., haramutse harabayeho uburangare uwabigizemo uruhare akabibazwa., iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyatumye uriya mugabo yiyahura., ndetse n'imikorere yahariya hantu icyo igomba gukora."

Kugeza ubu haracyakorwa ubutabazi ngo umurambo wa Nyakwigendera ubashe kurohorwa.
Bagabo John
