Kuri uyu wagatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bahuriye n'ubuyobozi bukuru bw'Ishyaka mu karere ka Gisagara bakorana inama ndetse n'amahugurwa.
Mu bitaganiro byatanzwe n'abakomiseri byibanze ku ngingo zitandukanye, Komiseri mukuru Hon Mugisha Alexis, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku ngengabitekerezo y'ishyaka aho abarwanashyaka banasobanuriwe kubijyanye n'ibirango by'ishyaka ndetse banasobanurirwa ibyo ishyaka rikora.

Komiseri mukuru Hon Alexis Mugisha
Naho umunyamabanga muri Komisiyo ishinzwe itangazamakuru muri DGPR Batsinda Juliet, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku gukoresha neza imbuga nkoranyambaga aho yasabye abarwanashyaka gukoresha neza izo mbuga nkoranyambaga bamenyekanisha ishyaka ndetse nibyo igihugu cyagezeho ariko nanone bakirinda kuzikoresha nabi.

Batsinda Juliet, Umunyamabanga ushinzwe komisiyo y'itangazamakuru muri DGPR
Ni mugihe Komiseri w'ungirije muri Komisiyo y'ubukungu Madame Ingabire Yvonne yatanze ikiganiro cyagarukaga ku ruhare rw'abarwanashyaka mu kurugengera ibidukikije hibandwa ku bagore n'urubyiruko.

Madame Yvonne Ingabire, Komiseri w'ungirije ushinzwe Ubukungu muri DGPR

Hanabaye amatora y'abahagarariye iri shyaka mu byiciro bitandukanye kuva ku murenge kugeza ku karere.
Bagabo John
