Muri Gabon, guverinoma yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zikomeye (nka Facebook, Instagram, TikTok, YouTube n’izindi) guhera ku wa 18 Gashyantare 2026 kugeza igihe hazatangarizwa andi makuru., ni nyuma yaho Perezida Brice ahinduriwe isura.
Icyemezo cyafashwe n’Urwego rushinzwe itumanaho muri icyo gihugu, High Authority for Communication (HAC).
Impamvu yatanzwe ku mugaragaro na guverinoma ni uko ibiri gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ubumwe bw’abaturage n’ituze ry’inzego za Leta.
Bavuze ko hari ibikubiyemo “bidakwiye, byuzuyemo ibitutsi, urwango n’isesereza,” bikwirakwiza amakuru y’ibinyoma, ihohoterwa ryo kuri murandasi (cyberbullying), ndetse no kwinjira mu buzima bwite bw’abantu.
Ariko kandi, benshi bemeza ko iki cyemezo gifitanye isano n’ifoto y’ishusho yo gusetsa (satirical) yakwirakwijwe cyane kuri murandasi, aho Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema yahinduriwe isura agaragazwa yambaye nk’umugore.

Perezida wa Gabon yahinduriwe isura agaragazwa yambaye nk'umugore.
Iyo foto yabaye intandaro y’urwenya n’isesereza byinshi, kandi guverinoma ivuga ko ishobora kwangiza icyubahiro cy’umukuru w’igihugu no guteza imvururu mu gihe cy’imyigaragambyo n’imyivumbagatanyo biri kubera mu gihugu.
Bagabo John
