•     

Kigali: Umupolisi hamwe n'umusiviri batawe muri yombi bazira ibyaha bitandukanye .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko Police yataye muriyombo Umupolisi umwe wagize uruhare mu kwingiza Umuntu mucyumba gikorerwamo ibizamini atabanje kugenzira ko uwo ugiye gukora ikizamini yujuje ibisabwa.

Umupolisi ndetse n'umusiviri batawe muri yombi na Police

Ishami rya Polisi y'u Rwanda  rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga,  kuri uyu wa 12 Kanama 2022 ryataye muri yombi Umupolisi umwe ndetse n'umusiviri.
 
Aho uwo musiviri akurikiranyweho gushaka gukorera ibizamini  by'agateganyo abantu batatu. 

Ni mugihe uwo mupolisi yatawe muriyombi azira kwingiza uwo wari guye gukorera abo bantu ibizamini atabanje kugenzura  niba uwo mugabo ugiye gukora ikizamini yujuje ibisabwa nkuko byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera 

CP Kabera yavuze ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyagizwemo uruhare n’abandi bantu babiri barimo n’umupolisi nawe ukirimo gukorwaho iperereza.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi

Ati" Hari umupolisi ukekwaho kuba ari we wamufashije kwinjira mu cyumba gikorerwamo ikizamini, hatagenzuwe ko yujuje ibisabwa, uyu nawe yamaze gufatwa. Undi wa gatatu nawe ucyekwaho gufatanya nabo ni umwarimu ku ishuri rimwe n’iryo yakoreragamo kirimo gushakishwa.”

Uwo yafashwe ubwo yageragezaga gukorera abantu batatu, ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri mudasobwa ahakorerwa ibizamini ku Muhima hano mu mujjyi wa Kigali.

Uyu mugabo wafashwe  bamusanganye nomero zo kwiyandikisha zizwi nka (Kode) z’abantu batatu yari agiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo nyamara asanzwe afite uruhushya rwa burundu rwo mu rwego rwa B, nk’uko iperereza ry'ibanze ryabigaragaje.

Mugitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda mu ingingo yayo ya 
277 iteganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.

Iyo urukiko rubimuhamije ahanishwa igifungo ki imyaka 5 ariko itarenze 7
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Bagabo John