Abasore babiri bafatanyije na se, bishe murumuna wabo hanyuma bakajya bavuga yuko yagiye gushumba mu Mutara, nyuma baje kwandikira ibaruwa aho bafungiye mu Igororero rya Ntsinda basaba kuza kwerekana aho bashyinguye murumuna wabo.
Aba basore uko ari babiri basanzwe bafungiye mu Igororero rya Ntsinda aho bakatiwe icyaha cyo kwica bishwa babo babiri bafatanyije na se ubabyara, ariko se yaje kugwa muri iryo gororero aho yari akatiye burundu, nimugihe muri abo basore umukuru yatiwe inyamaka 25 hanyuma murumuna we akatirwa burundu kuko yaburanye atemera icyaha.
Abo basore baje kwandikira ibaruwa ubuyobozi bw'Igororero rya Ntsinda basaba ko bajya kwerekana aho bashyinguye mu rumuna wabo ubusanzwe bavugaga ko yagiye gushumba mu Mutara.
Iyi niraporo yakozwe n'Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Musaza Bihoyiki Leonard.
Sir,
D: Kirehe
S: Musaza
C:Kabuga
V:Kambwire
None kuwa 12/10/2023
Guhera Saa 10h00 -15h30 ahavuzwe haruguru kubufatanye bw'inzego z'ibanze, abaturage,inzego z'umutekano (RIB, Police,RCS ,DASSO) Ubuyobozi bw'umuremge hakozwe igikorwa cyo gushakisha umubiri w'umuntu witwa MANIRAKIZA NDAYISHIMIYE 15yrs
wishwe muri 2020 yishwe nabakuru be.
1.NTIRENGANYA Vincent 35yrs
2.MANIZABAYO Jean Claude 26yrs bene BAVUMIRAGIRA Cyprien na MUKANGAYURUVUGO Jeanette Aba bakuru be bakaba baratanze amakuru bari mu Igororero rya Ntsinda aho bari barakatiwe n'urukiko muri 2021 bazira kwica abishywa babo babiri (2) bafatanije na se ubyara abo bagizi banabi.
Bakaba bagejejwe musaza kugirango Bagaragaze aho bashyize uwo murumuna wabo kugeza ubu umubiri wamaze kuboneka kandi baremera ko aribo bamwishe, umubiri abaturage bagiye kuwushyingura abo bafungwa basubijwe muri Gereza aho bafungiye mugihe ubugenzacyaha buri gukora dosiye
Igikorwa cyashoje abaturage bagirwa inama yo kugumya gufatanya n'inzego zose mugutanga amakuru thx..
Amakuru avuga ko abo basore bishe murumuna wabo bitewe nuko bajyaga bacyeka ko ariwe utanga amakuru kuko ngo bari basanzwe ari abajura.
Bagabo John