•     

Maneja wambuye abagore imyenda ngo arebe uri mu mihango ari mu mazi abira

Kenya: Umukozi ukora muri kampani yitwa Brown Food Company, ari mu mazi abira azira kwambura ubusa abagore bose bakora muri icyo kigo ngo arebe umugore uri mu mihango.

Maneja wambuye ubusa abagore ari mu mazi abira

Intaro yicyateye uyu muyobozi utatangajwe amazina ye kwambura ubusa abagore bose bakora muri icyo kigo abereye umuyobozi, byaturutse ku mugore wataye Cotex ahantu hatabigenewe hanyuma uyu muyobozi aza kubaza umuntu waba yataye iriya cotex aho ahantu arabura.

Nyuma yaho abagore bose bamuhakaniye ko ntawataye iyo Cotex, yahise afata icyemezo cyo kubambura ubusa bose kugira ngo arebe umugore uri mu mihango.

Iki kibazo cyaje ku menyekana ubwo umwe mu bagore bambuwe ubusa yahamagaye umusenateri witwa Seneta Gloria Orwoba, akamubwira akaga ahuye nako. 

Uyu musenateri niwe wahamagaye umuyobozi mukuru wicyo kigo amubwira ko ibyo umukozi we yakoze ari ihohoterwa yakoreye abo bagore.

Nyuma ubuyobozi bw'iyo kampani bwahise buhagarika uwo Maneja ku kazi, hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane icyateye uwo muyobozi kwambura ubusa abo bagore.

Ubuyobozi bwahise busaba imbabazi binyuze mu bitangazamakuru buvuga ko umuyobozi wakoze biriya azakurikiranwa kuko yakoze icyaha cyo guhohotera bariya bagore.

Ibi byabaye kuri uyu wambere ariko kuri uyu wakane nibwo ubuyobozi bw'ikigo bwasabye imbabazi binyuze mu bitangazamakuru.

Bagabo John