•     

Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yitabye Imana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yitabye Imana nkuko itangazo ryatanzwe na Karidinali Kambanda ribyerekana.

Musenyeri Nikodemo Nayigiziki yutabye Imana

Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yavukiye i Kayenzi mu mwaka wa 1929, avuka ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi. Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936.

Amashuri abanza yayigiye iwabo i Kayenzi, ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949, akomereza mu makuru mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda ( 1949-1959 ).  Yahawe ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, abuhererwa mu Nyakibanda.
Incamake y’ubutumwa yakoze
1959-1963: Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika.

1963-1966: Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint-Michel
1966-1976: Padri mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille
1976-1979: Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali
1976-1995: Padri mukuru wa Katederali Saint-Michel, ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976 nyine.
1995-1997: Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier )

1997-2007: Padri mukuru wa Paruwasi Musha
2007-2016: Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), aho yanahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti.

Kuva 2016 kugeza ubwo yitabaga Imana yari  ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali. Musenyeri Nikodemu azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, kwihangana, kwanga ubuswa, ubujura, ubunebwe nk’uko umuryango we wabimutanzeho ubuhamya

Bagabo John 