•     

Ntibikwiye kubona umwana mu mapingu no muri Mabusu" Mugabo Francois ".

Umuyobozi muri UNICEF ufite mu inshingano zo kurinda umwana Mugabo Francois, avuga ko umwana adakwiye kugaragara mu Mapingu no muri Mabusu ahubwo akwiriye kwigishwa akagororwa.

Ntibikwiye kubona umwana ari mu mapingu na Mabusu ahubwo akwiye kwigishwa

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bitabiriye ibiganiro bifite insanganyamatsiko ivuga ku kurinda Umwana, byabaye  kuri uyu wa 19 Kanama 2022.

Mugabo Francois ushinzwe kurinda Umwana muri UNICEF yavuze ko umwana akwiye kurindwa kandi agahabwa uburere naho ateshutse ukamuba hafi ukamwigisha akagororoka.

Aha niho yahereye avuga ko bidakwiye kubona umwana mu mapingu no muri za mabuzu na Gereza.

Mugabo Francois ushinzwe kurinda umwana muri UNICEF 

Ati" Ntabwo bikwiye kubona umwana ari mu mapingu cyangwa muri Mabusu no murigereza, ntanubwo byemewe gufunga umwana utaragezwa imbere y'ubutabera ngo aburane".

Aha yagarukaga kubana usanga bafungiwe muri za mabusu no muri Gereza zitandukanye mu Gihugu bazazira ibyaha bitandukanye harimo ubujura n'ibindi byaha.

Mu bindi yagarutseho harimwo no kugaruka ku ndanga gaciro z'unuco nyarwanda harimo n'ibijyanye n'imyambarire y'iki gihe idahesha agaciro umwana w'umukobwa.

Mu myaka itanu izaza,  UNICEF mu Rwanda irifuza guteza imbere uburyo bwo kwita ku bana bukwiye butangwa n’ababyeyi, imiryango ndetse n’imiryango tubamo.

Bagabo John