•     

Pasiteri yasanze abana batatu afite atari abe nyuma yo gukoresha DNA

Umukozi w'Imana ( Pasiteri) utatangaje amazina ye ndetse n'igihugu akomokamo, yasutse amarira nyuma yogusanga abana batatu afite atari abe nyuma yo gukoresha DNA

Pasiteri yasanze abana batatu afite ntanumwe we urimo

Uyu Pasiteri yavuze ko ajya gukora ubukwe yanze kubwira umugore we ko yigeze gukora impanuka y'imodoka ikomeye ituma atakaza ubushobozi bwatuma abyara, ariko ngo yari yizeye ko Imana akorera izamukiza.

Ikizere yari afite yuko azakira nawe akitwa se wabana, cyaje kuyoyoka nyuma yaho afashe abana be akajya kubapimisha DNA rwihishwa hanyuma agasanga abo bana bose ntanumwe we urimo. 

Yaje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ingorane yahuye nazo zo kurera abana batari abe.

Bamwe mu batanze ibitekerezo, babwiye uwo mugabo ko yakoze ikosa ryo gushakira ku kinyoma ntabwize ukuri umugore we ikibazo yahuye nacyo mu buzima kandi yitwa ko ari umukozi w'Imana. 

Mu gihe hari nabandi bavuze ko uwo mugore nawe yamweretse ko afite ibanga nkuko umugabo yabitse ibanga ntamubwire ibyamubayeho mbere yuko bakora ubukwe.

Ikibazo cy'abagabo bapimisha abana uturangasano ngo barebe neza ko abo bana ari ababo bimaze gufata undi ntera by'umwihariko muri Uganda. 

Bagabo John