Abaturage ba Botswana bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ibirego n’ukutishimira imiyoborere ya Perezida w’icyo gihugu, Bwana Duma Gideon Boko.
Abo baturage bavuga ko Perezida wabo yashyize imbaraga nyinshi mu guhindura isura n’imyambarire ye kugira ngo agaragare nk’ukiri muto, aho kwibanda ku guteza imbere igihugu.

Bakomeza bavuga ko akunze kwambara imyenda y’urubyiruko, kogosha umusatsi nk’urubyiruko, no kwigaragaza mu isura y’umusore.
Byongeye kandi, bavuga ko kuva yajya ku butegetsi, akunze kuvuga Icyongereza cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bagabo John
