Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yihanganishije imiryango y'abantu 37 baguye mu mpanuka y'imodoka ebyiri zagonganye kuri uyu wa gatandatu 28 Kamena 2025 mu ntara ya Kilimanjaro aho abantu 37 bitabye Imana abandi 29 bakaba bakomeretse bikabije.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mubwoko ya Kampani itwara abagezi ya Chanel One, yavaga mu ntara ya Moshi yerekeza mu ntara ya Tanga, maze iza kugongana na Mini bisi imbona nkubone nayo yavaga mu mujyi wa Same yerekeza mu ntara ya Moshi, izo modoka zombi zihita zifatwa n'inkongi y'umuriro zirashya zira kongoka.
Amakuru atangazwa n'umuyobozi wapolisi ushinzwe ishami ryo kuzimya inkongi y'umuriro Jeremiah Mkomangi, yavuze ko abantu 37 aribo bamaze kwitaba Imana abandi 29 barakomereka bikabije, ariko ngo imibare y'abitaba Imana ishobora kwiyongera kubera ko igikorwa cyo gutabara no gushakisha abaguye muriyo mpanuka kigikomeje ndetse ngo mu bakomeretse harimo abandi bashobora kuza kwitaba Imana.

Perezida Samia yahise yihanganisha Imiryango y'ababuriye ababo muriyo mpanuka, yongera gusaba abashoferi kwitwararika bakirinda umuvuduko kuko biri mu bituma haba impanuka zikomeje guhitana ubuzima.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare nyao wabari murizo modoka uko ari ebyeri, kuko iyo bisi nini ngo yarimo abantu bari bagiye mu bukwe bwagombaga kuba uyu munsi ariko ntabwo hazwi umubare wabari bayirimo.
Ikindi nuko bitewe nuko abitabye Imana batabasha kumenyekana kubera ko bose bahiye cyane, kugirango imiryango ibashe kumenya abantu babo birasaba ko leta ibanza gukoresha DNA .
Bagabo John
