Urwego rw'amanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) Rwanda Media Commission, rwashimiye Rugaju na Lerenzo inzira bahisemo y'ibiganiro , ubwumvikane n'umuhuza.
Mu itangazo rigaragara kuri X ya RMC, uru rwego rwashimiye byimazeyo Rugaju na Lerenzo nyuma yaho bahisemo inzira yo gukemura amakimbirane.
Iryo tangazo rigira riti"
@RMC_Rwanda irashimira @ogalorenzo na @RugajuOfficial bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse akagaragara no mu ruhame.

Iyi ni intambwe ishimishije kandi ishimangira ubunyamwuga, kwiyubaha ndetse no guharanira ishema n’icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru.
RMC irasaba abanyamakuru kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitingazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura kubo mufitanye ibibazo.
Tuboneyeho gushishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana, no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.
