Muri Sudani yepfo, umwuka w'intambara watangiye gututumba ni nyuma yaho kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe, Visi Perezida wa mbere Riek Machar, yafunzwe by'agateganyo iwe Mu rugo n'inzego z'umutekano za Sudani yepfo, nk'uko umuvugizi we yabitangaje.
Umuryango w’abibumbye watangaje ko utewe impungenge kuko hashobora kongera kuvuka ntambara muri icyo gihugu.
Uyu muryango urahamagarira impande zombi bireba kwirinda no kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Ishyirwa mu bikorwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryogufungira Machar mu rugo biratera gushidikanya cyane ku nzira y’amahoro muri Sudani yepfo.

Riek Machar yangiwe iwe Mu rugo
Iri fungwa ni ukurenga ku masezerano y'amahoro nk'uko Pal Mai Deng, umuvugizi w'ishyaka Riek Machar abitangaza. Mu magambo yavuzwe mu bitangazamakuru byaho, yahamagariye amahanga kurinda umutekano wa Riek Machar.
Ikibazo cya politiki kiriho ubu cyarushijeho kwiyongera ubwo imitwe yitwara gisirikare ya Nuer yakekaga ko iri hafi ya Riek Machar yafataga ibirindiro by'ingabo za Sudani y'Amajyepfo i Nasir mu ntangiriro za Werurwe, ihitana umuyobozi wayo n'umupilote wa Loni.
Bagabo John
