•     

Ruto yacyuriye Gacagua ko atize

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yigeze kugira visi Perezida wahoraga avuga ko atize, ibi ngo nibyo byatumye amukura ku nshingano.

Ruto yacyuriye Gacagua ko atize
Perezida Ruto yavuze ko yigeze kugira visi Perezida we utarize

Kuri uyu wagatanu tariki ya 13 Nzeri 2025, Perezida William Ruto yakiriye mu biro bye i Nairobi abarimu maze bagirana ibiganiro byibanze ku burezi.

Perezida Ruto ubwo  yagezaga ijambo kuri abo barimu, yavuze ko buri mukuru w'igihugu wese iyo agiye gushaka umuntu umwungiriza aba ashaka umuntu wize kumurusha kugirango agerere ku ntisinzi. 

Ati" Ubundi buri Perezida wese iyo agiye ku butegetsi agashaka umuntu umwungiriza agomba gushaka umuntu umurusha amashuri, mubisa no gutebya yagize ati" byigeze kubaho ngira umuntu unyungiriza wahoraga avuga ko atize, ibyo nabonaga bizadindiza iterambere ry'igihugu bibangombwa ko mwigizayo".

Nubwo ateruye ngo avuge mu mazina uwo muntu wari umwungirije,  Ruto ubwo yabaga umukuru w'igihugu yahise ashyiraho Rigathi Gachagua amubera visi Perezida we.

Bagabo John