Ababopisi babiri bakora mu ishami ryo mu muhanda (Traffic Police) batawe muriyombi nyuma yavideo zakomeje gu kwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Polisi yo mu mujyi wa Dar es Salaam yavuze ko yataye muriyombi abapolisi babiri umwe w'igitsina Gore n'undi w'igitsina Gabo aho bagaragaye bariho bakira amafaranga mu ntoki bahabwaga n'abashoferi bari bafatiwe mu makosa yo mu muhanda.

Polisi yavuze ko abo bapolisi bakiriye ruswa bazahanwa bikomeye kuko basebeje igipolisi cya Tanzania.
Hari hashyize iminsi ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzania kitwa Mwananchi gikoze inkuru ivuga kuri Ruswa yamunze Polisi by'umwihariko abakora mu ishami ryo mu muhanda bazwi nka Traffic Police.
Bagabo John
