Ambasaderi wa Tanzania mu Buholandi na Cuba, akaba yari anayoboye Ibiro by’Uhagarariye Tanzaniya mu karere ka Karayibe, Amerika yo Hagati, ndetse no mu bihugu by’inshuti birimo Colombia, Venezuela na Guyana, Bwana Humphrey Polepole, yamaze kwegura ku mirimo ye.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, Polepole yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubitekerezaho igihe gihagije.
Yagize ati: "Uwo mwanzuro ntabwo wari woroshye. Nafashe igihe gihagije ntekereza ku miyoborere y’igihugu cyacu, ku bunararibonye nakuye mu gihe namaze ndi Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Werurwe 2022, ndetse no mu nshingano za nyuma nahawe nka Ambasaderi."
Yakomeje avuga ko igihe kirekire yamaze atekereza ku mvugo isanzwe izwi mu ishyaka rya CCM igira iti “Ishyaka mbere, umuntu nyuma”, byamuteye urujijo cyane guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka
Ati: "Naribajije kenshi: ni inyungu zande ziri kurwanirwa muri iki gihe? Ni iz’umuntu, itsinda runaka cyangwa iz’ishyirahamwe?”

Polepele yashoje agira ati"
Kubera ko ntakibashije gukomeza kuba mu buyobozi budashyira imbere iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga ry’igihugu n’iry’amahame y’ishyaka, ubutabera, indangagaciro, ubumuntu n’inshingano ku baturage, nahisemo kwegura ku bushake ku mirimo y’ubuyobozi n’inshingano za leta nari mfite.
Nzakomeza kuba umunyamuryango usanzwe wa CCM, nkomeze gukorera igihugu cyacu nk’umuturage w’umunyakuri kandi w’intangarugero.”
Bagabo John
