Polisi ya Tanzania yavuze ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu umuyobozi wa Polisi mu karere ka Cyunya mu ntara ya Mbeya, yihaye ububasha bwo gukoresha ikiganiro n'itangazamakuru maze agatanga itegeko ko mu rwego rwokwirinda ko hari urubyiruko ruzakoresha Moto mu myigaragambyo iteganyijwe tariki ya 9 Ukuboza 2025, Sitasiyo za lisanze zitemerewe kurenza litiro ebyiri za lisanze ku mumotari.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Cyunya mu ntara ya Mbeya, SSP Nestory John, yihaye ububasha akora ikiganiro n'itangazamakuru maze asaba ko tariki ya 9 Ukuboza 2025, Sitasiyo za lisanse zitagomba kurenza litiro ebyiri kugirango hazirindwe umubare mwinshi w'abamotari bashobora kuzakoresha izo moto mu gukora imyigaragambyo iteganyijwe kuri uwo munsi.

Inkuru zikimara kujya hanze, Umuvugizi wa Polisi David Misime, yahise avuga ko hatangiye iperereza kugirango hamenyekane ukuri ku byavuzwe nuwo mupolisi., kuko nta bubasha afite bwo gutumiza ikiganiro n'itangazamakuru no kutangaza ayo mabwiriza, bityo iperereza nirirangira azafatirwa ibihano.

Perezida Samia aherutse guhagarika ibirori by'ubwigenge byari biteganyijwe tariki ya 9 Ukuboza, kubera gutinya imyigaragambyo.
Bagabo John
