Umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragaye muri Kenya asusurutsa abitaburiye itangizwa rya Kampeni y'amatora kuruhande rwa Raila Odinga kuri uyu wa 6 Kanama 2022
Ikinyamakuru mwananchi cyatangaje ko uyu muhanzi witwa Naseeb Abdul uzwi nka Diamond Platnumz
Yagaragaye muri Kampeni zo gutangiza ku mu garagaro kwiyamamaza ku mu kandida ku mwanya wa Perezida Raila Odinga ku kibuga cya Kasarani.
Raila Odinga uhatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu muri Kenya
Diamond yaririmbye indirimbo ebyiri harimo iyitwa ‘baba lao’ ndetse niyitwa ‘Yope’.
Amaze kururuka ku rubyiniro yahise yamamaza Raila Odinga aboneraho no ku mwifuriza amahirwe masa no kuzegukana intsinzi mu matora ateganyijwe tariki ya 9 Kanama 2022.
Diamond yagaragaye muri video ngufi avuye muri Afrika yepfo ubwo yari avuye mu birori by'isabukuru y'umwanawe witwa Latifa Naseeb.