Mu minsi ishyize Leta ya Tanzania yamaganye amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga icyateye impanuka y'indege yakompanyi ya Precision Air, aho ayo makuru yavuga ko iyo Mpanuka y'indege yatewe n'ikirere cyari kimeze nabi
Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 Minisitiri w'ubwubatsi n'ubwikorezi, Profesa Makame Mbarawa. Mukiganiro n'itangazamakuru ubwo yasobanuraga ibyavuye mu iperereza kucyateye iriya mpanuka y'indege ya Precision Air byatewe nuko ikirere cyaje guhinduka bigatuma iyondege ikora impanuka

Ati" Mu masaha ya Mugitondo guhera saa mbiri niminota 25 ikirere cya Bukoba cyari kimeze neza, gusa nyuma nibwo ikirere cyahindutse hatangira kugwa imvura nyinshi harimo imirabyo n'inkuba n'ibihu byinshi kuburyo ikibuga kindege kitagaragaraga.
Ibi bisobanuro yatanze nubundi nibyo byari byavuzwe nubwo Leta yavuze ko ari igihuha ariko byarangiye na Minisitiri aribyo bisobanuro atanze usibye amasaha n'iminota yongeyemo naho ibindi byose nibyo ibinyamamakuru bitandukanye byari byatangaje.
Naho kuba ngo ubutabazi bwarakozwe n'abarobyi bari mu kiyaga cya Victoria baroba, bitarakozwe n'itsinda rishyinzwe ubutabazi. Minisitiri yavuzeko amasezerano mpuzamahanga avuga ko impanuka zibereye mu nyanja cyangwa mu biyanga abantu bari mu mazi bemerewe gukora ubutabazi cyangwa abantu baturiye aho hantu, bityo ko ibyo abo barobyi bakoze bijyanye nogutabara
Ntakibazo kirimo kuko amategeko ara bibemerera nkuko ikinyamakuru Mwananchi cyabitangaje
Tubibutse ko iriya mpanuka y'indege ya Precision Air yaguyemo abantu 19 hanyuma 26 aba aribo bayirokoka.
Bagabo John
