•     

Tanzania: Leta yatangiye guhiga bukware abantu bakwije ibihuha ko Visi Perezida yitabye Imana

Minisitiri ushinzwe itumanaho n'ikorana buhanga (Technology) Nape Nnauye yatangaje ko leta igiye guhuga bukware abantu bose bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakwiza ibihuha ko Visi Perezida Philippe Mpango yitabye Imana.

Leta ya Tanzania igiye guhiga bukware abantu bose bakwije ibihuha ko Visi Perezida Mpango yitabye Imana

Ibi Minisitiri Nape Nnauye,  yabitangaje nyuma yaho kuri iki cyumweru Mpango agaragaye mu ruhame nyuma y'iminsi 40 atagaraga.

Visi Perezida Mpango yavuze ko imbuga nkoranya mbaga arinziza iyo zikoreshejwe neza ariko zikaba mbi iyo zikoreshejwe nabi.

Visi Perezida Philippe Mpango yagaragaye muruhame Ashima Imana, ariko anenga nabantu bakwije ibihuha ko yitabye Imana 

Aha Mpango yavuze ko hariho abantu bakoreshe izo mbuga nkoranyambaga bagatangaza ibihuha bavuga ko yitabye Imana ndetse bafata ifoto ye bayiherekeresha buje.

Kuri uyu wambere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo Minisitiri w'itangazamakuru n'ikorana buhanga Nape Nnauye,  yatangaje ko, bagiye guhiga abantu bose bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu gutangaza ibihuha ko Visi Perezida Mpango yitabye Imana hanyuma bazahanwe by'intanga rugero babere abandi isomo.

Nape Nnauye, yagize Ati" Ihangane cyane nyakubahwa Visi Perezida,  twakumvise bitewe nuko dufite itegeko rigenga imyitwarire y'imbuga nkoranyambaga , kandi tukaba dufite nabantu bashinzwe ku bikurikirana, turabizeza ko hari ikigiye gukorwa".

Mubindi Minisitiri Nape Nnauye yavuze ko, yamaze kuvugana n'inzego zibishinzwe harimo inzego z'umutekano gutangira gushakisha buri wese wagize uruhare mu gutangaza ibihuha bivuga ko Visi Perezida Mpango yitabye Imana. 

Visi Perezida Mpango nyuma yokumara igihe atagaragara mu ruhame,  abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bakwiza ibihuha ko yitabye Imana. 

Bagabo John