•     

Umujyi wa Kigali ku isonga mu Mpanuka zo mu Muhanda

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yatangaje ko Umujyi wa Kigali ariwo uri ku isonga mu Mpanuka zo mu Muhanda.

Ibi SSP Rene Irere yabisobanuye ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio y'Igihugu  kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022.

SSP Irere yavuze ko muri rusange impanuka zagabanyutseho 58% mu cyumweru gishize ariko ko zigihari kandi zimwe zikaba  zarahitanye ubuzima bw’abantu.

SSP Rene Irere

Yagize ati: “Impanuka zaragabanutse ku kigero cya 58%. Inyinshi ziganje mu Mujyi wa Kigali kuko  ariwo uza ku isonga ugakurikirwa n’Intara y’ Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba ndetse Iburasirazuba.”

SSP Irere yavuze ko impanuka zoroheje ziri kuri 95,5% 

Ku wa 23 Ukwakira 2022 Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo, abantu batandatu bahita bitaba Imana harimo abana batatu bavukana abandi bane barakomereka bikomeye.

Bagabo John