Kenya: Umugabo witwa Meshack Ondiek Nyambane, w'imyaka 28, yatunguye abantu ubwo bamubonaga muri Cartier mu gihe hari haciyeho amezi abiri bamaze ku mushyingura.

Uyu mugabo bivugwa ko tariki ya 14 Werurwe 2023 yafashwe na Polisi yanyuranyije n'amategeko y'umuhanda ahita ajyanwa gufungwa inkiko zimukatira amezi abiri.
Umuryango we waje gushakisha uyu mugabo baramubura, nyuma baza ku bwirwa ko hari umurambo w'umugabo Polisi yatoye muri ruhurura bamwishe bamuteye icyuma.
Mukuru we yageze ku bitaro ahita yemeza ko uwo mugabo ari mukuruwe bityo bahita bamutwara bajya gushyingura.
Kuri uyu wa gatanu 24 Werurwe 2023 batunguwe nokubona uwo mugabo muri Cartier abantu barahurura baza kureba bazi ko yazutse.
Uwo mugabo yaje kubabwira ko nyuma yo gufatwa yajyanywe gufungirwa muri Gereza ya Ruiru akaba ariho ashoreje igifungo cy'amezi abiri yari yarakatiwe.
Polisi basabye abaturage kujya bitonda bagashishoza mugihe bahamagawe ngo barebe niba umurambo w'umuntu wagaragaye ari uwabo kuko ngo ariho usanga abantu bashyingura abantu batari ababo.
Bagabo John