•     

Gahunda yo gusura imfungwa n'abagororwa yahindutse

Gahunda yo gusura Imfungwa n'abagororwa yabaga ku wagatanu yahindutse ubu gusura byashyizwe ku wagatandatu.

Gusura imfungwa n'abagororwa byashyizwe ku wa gatandatu

Umuvugizi w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa SSP Uwera Pelly Gakwaya,  yatangaje ko gahunda yo gusura imfungwa n'abagororwa yahindutse aho kuba ku wagatanu  izajya ikorwa kuwagatandatu.

SSP Pelly Gakwaya Yagize ati" gahunda yavuguruwe bitewe nuko wasangaga hari bamwe mu bakozi baburaga agahushya ko gusura ababo bafungiye muri Gereza bityo bikaba byababeraga imbogamizi".

Umuvugizi wa  RCS  SSP Pelly Gakwaya Uwera

Gahunda y'abana babanyeshuri yabaga ku wagatandatu bagasura ababyeyi nayo yahindutse ubu bizajya bikorwa mu cyumweru cyambere cya buri kwezi.

Usibye umunsi wo kuwagatanu wahindutse ugashyirwa ku wagatandatu, ntakindi cyahindutse gahunda uko yarimeze niko izakomeza kubahirizwa.

Ku kijyanye n'umwanya uhabwa abasuye imfungwa n'abagororwa ungana n'iminota 15 ngo ntacyahinduka kuko bikorwa murwego rwogusaranganya umwanya kuko abasura baba ari benshi.

Bagabo John