•     

Ibyo Umuvugizi wa Polisi avuga nta Facts "Umunyamakuru Jean paul".

Umwanyamakuru Nkundineza Jean Paul aravuga ko ubusobanuro bwatanzwe n'umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko Polisi ifite ububasha bwo gufunga umuntu mugihe agikorwaho iperereza nta Bimemenyetso agaragaza ( Facts)

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul

Mu minsi ishize nibwo umunyamaku Nkundineza Jean Paul aherutse gutabwa muriyombi na Polisi ishami ryo mu muhanda (Trafic Polisi)acyekwaho kunywa inzoga, agahita ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Rwezamenyo.

Nkundineza Jean Paul yumvikanye ku muyoboro wa YouTube aho yavuze ko yarenganyijwe kuko mu buzima busanzwe atanywa inzoga.

Ati" Mubyukuri nararenganye kuko nari nicaye mu modoka ngiye kubona mbona aba Polisi bo mu muhanda bansanze aho imodoka yariparitse barambwira ngo ni mpuhemo muri ka gakoresho gapima ko umuntu yanyweye ibisindisha, nahushyemo igipimo cyerekana 86., bahise banyaka Perme yange bahita bantwara kujya ku mfunga".

Uyu munyamakuru avuga  ko usibye kuba yarahohotewe cyane ko mu modoka harimo icyupa ryafanta yo mu bwoko bwa Coca cola ntakindi gisindisha basanzemo, mu bindi ashingiraho agaragaza ko yarenganyijwe n'uko ngo itegeko ryakoreshejwe mu gufungwa ari iryo muri 1987 kuriwe ngo ryataye igihe.

Twashatse kumenya niba koko uyu munyamakuru yararenganijwe nkuko yabitangaje hanyuma ikinyamakuru Rubanda kivugana n'umuvugizi wa Police y'Urwanda ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere, tumubaza ibibazo bibiri, kimwe kibaza niba Polisi ishami ryo mu muhanda rifite ububasha bwo gufunga umuntu basanze yanywe ibisindisha ndetse tunamubaza ikibazo kijyanye n'itegeko bivugwa ko ryakoreshejwe mu gufunga Jean Paul  ritakijyanye n'igihe.

Ku kibazo kijyanye niba  Polisi ishami ryo mu muhanda rifite ububasha bwo gufunga yasubije ati"  

Uraho neza?

1.  Police ifite ububasha bwo gufunga umuntu igihe runaka iyo hari ibyo imukurikiranyeho (iperereza).

Naho ku kibazo cyuko itegeko bivugwa ko ryataye igihe yagize ati"

2.  Iyo itegeko iryo ariryo ryose ritarakurwaho cyangwa ngo ingingo zimwe na zimwe zisubirwemo riba rigifite agaciro.

Umunsi mwiza.

Nyuma yo kumva ibisobanuro bitanzwe na SSP Rene Irere  twavuganye na Nkundineza Jean Paul maze asubiza ko ibyavuzwe na SSP Rene Irere ntabimenyetso abifitiye ( Facts)

Ati"Nkurikije ibyo SSP Rene Irere yasubije nta Facts abifitiye kuko mu inshingano za Polisi ishami ryo mu muhanda rifite ntabubasha bwo gufunga umuntu ahubwo bafata ikinyabiziga bakagitwara hanyuma ubundi uwafashwe yanyoye agashikiriwa ubugenzacyaha agakorerwa dosier igashikirizwa urukiko.

Naho kubibijyanye n'itegeko rivuga ko aryo ryashingiweho Nkundineza tabwa muriyombi, nabwo Nkundineza yavuzeko ririya tegeko ntaho rigaragaza ko umuntu agomba gufungwa ahubwo rivuga ibijyanye n'ibinyabiziga ndetse n'amakosa yo mu muhanda naho gufunga rwose ntaho biri.

Bagabo John