Abana batanu bavukana batuye mu karere ka Monduli mu ntara ya Arusha bapfuye bazize indwara itaramenyekana kugeza n'ubu.
Abahaye amakuru ikinyamakuru mwananchi dukesha iyi nkuru, bavuze ko abo bana bari barwariye mu bitaro bya Mount Meru Hospital biherereye Arusha.
Bano bana ngo bakomeje kugira ikibazo cyo kuribwa munda ndetse n'ikibazo cy'amara kuburyo inda ibyimba
Aba bana barwariye rimwe ariko bapfa mu bihe bitandukanye, umwe yapfuye tariki ya 5 Nyakanga 2022.
Babiri bapfuye ku wagatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022 hanyuma undi apfa kucyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022
Undi mwana wari wasigaye mubitaro nawe yitabye Imana kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022
Kugeza ubu abaturage bakomeje kuhangayikishwa nicyo cyorezo gikomeje guhitana ubuzima muri ako gace ka Arusha.
Bagabo John