Impanuka y'imodoka ebyiri Tagisi ndetse n'ikamyo zagonganye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana mu masaa ine zijoro, yahitanye abantu 20 abandi 15 barakomereka bikabije ahitwa Kahama.
Umutanga buhamya yavuze ko imodoka ebyiri harimo itagisi ndetse n'ikanyo zagonganye mu masaha y'ijoro ryo kuwa 8 Kanama 2022 ahitwa Mwakata mu intara ya Shinyanga akarere ka Kahama.
Impanuka ikimara kuba abantu 17 bahise bahasiga ubuzima abandi batatu baguye kwa muganga mu bitaro.
Umuyobozi w'ungirije wa Polisi mu ntara ya Shinyanga Leonard Nyanduhu, yemeje ibyiyo mpanuka avuga ko iperereza rikomeje.
Bagabo John