•     

Kigali: Ambasade nta mibare izwi yabagiye mu matora muri DRC

Ambasade ya DRC ifite ikicaro muri Rwanda yatangarije ikinyamakuru Rubanda ko itazi umubare w'abagiye gutora muri Kongo kuko ngo kujya gutora ari ubushake atari agahato.

Ntabwo Ambasade ya DRC mu Rwanda ifite imibare yabagiye gutora

Kuri uyu wagatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023 nibwa abaturage basaga Miliyoni 44 bujuje ibisabwa aribo bazindukiye kuri Site zitandukanye zitora muri DRC mu matora rusange harimo naya Perezida.

Ikinyamakuru Rubanda cyageze kuri Ambasade ya DRC ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali i Nyarutarama, kugirango kibashe kumenya amakuru ya banyekongo baba bagiye gutora kuko hariho bimwe mu bihigu birimo n'u Rwanda abanyekongo basabwe kujya gutorera iwabo.

Umunyamakuru yabwiwe n'umwe mubakozi utifuje ko ajya mu itangazamakuru ko uyu munsi batakoze.

Ati" uyu munsi ntabwo twakoze, hanyuma ku kibazo cy'abantu bashobora kuba bagiye gutora muri DRC ntamubare Ambasade ifite kuko kujya gutora byari ku bushake ntabwo ari agahato".

Tariki ya 18 Ukuboza Amabasade ya DRC iri mu  mu Burundi yari yatangaje ko iributange ibyangombwa kubuntu kubanyekongo bifuza kujya gutora mu gihugu cyabo.

Bagabo John