Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, wo muri Kenya yahagaritse by'agateganyo abapadiri batandatu ba Diyosezi Gatolika ya Maralal kubera ibirego byo gukoresha nabi ububasha bahawe, harimo no kunywera inzoga mu tubari.
Amakuru avuga ko Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, yanashyizeho amabwiriza mashya akakaye abuza abapadiri kunywera inzoga mu tubari, kubana n'abakunzi, gukora ubucuruzi bwabo bwite no kurara hanze y'aho bakorera batabiherewe uburenganzira.
Musenyeri Joya kandi yatangaje yashyizeho abandi bapadiri batanu bashya, mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere no gukaza imyitwarire myiza muri diyosezi.
Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Maralal, Hieronymus Emusugut Joya, yavuze kandi ko izi ngamba zigamije kurwanya imicungire mibi y'umutungo, imyitwarire inyuranyije n'amahame, no gukemura ibibazo by'imiyoborere byari bimaze kugaragara muri iyo diyosezi.
Bagabo John
