Itsinda rya ba Minisitiri ba Commonwealth rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’indangagaciro z’uwo muryango (Commonwealth Ministerial Action Group - CMAG) ryateranye mu nama yihutirwa ya 73 kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, risohora itangazo risoza iyo nama (Concluding Statement). Igice kinini cy'iryo tangazo cyibanze ku isesengura ry'imiterere ya politiki n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.
Hashingiwe ku byifuzo by'Intumwa yihariye, Akanama ka Commonwealth gashinzwe ibikorwa byo kurinda amahame ya demokarasi (CMAG) kahaye Tanzania amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa mu bihe ntarengwa.
Mu minsi 30: gushakira umuti ikibazo cyo gufungwa kwa Tundu Lissu binyuze mu nzira za politiki cyangwa iz'amategeko, harimo no ku mufungura ndetse no kurekura abandi bose bafunzwe bazira gukoresha uburenganzira bwabo mu buryo bw'amahoro.


Mu minsi 60: gusubizaho ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga no guhagarika ibikorwa byo gutera ubwoba ibitangazamakuru n'abaharanira ubwisanzure bwo mu gutanga ibitekerezo.
Mu minsi 90: gutumiza ibiganiro byizewe kandi bihuriweho n'amashyaka ya politiki, biyobowe n'umuhuza wigenga, kugira ngo baganire ku ivugururwa ry'imikorere y'amatora, ikibazo cy'abafungwa ndetse n'uburyo bwo kubazwa inshingano.
Gutangira iperereza ryigenga ku byaha byavuzwe na Komisiyo y'Ubugenzuzi, no gutanga indishyi ku bahuye n'ingaruka zabyo.
CMAG yemeye kongera guterana mu nama idasanzwe muri Nzeri 2026, inasaba Tanzania kuzatanga raporo igaragaza uko yashyize mu bikorwa ayo mabwiriza mbere y'iyo nama.
Byongeye, Ugushyingo 2026 CMAG yatangaje ko izasuzuma ikanafata gufata izindi ngamba mu gihe Guverinoma ya Tanzania izaba itaragaragaje intambwe zifatika mu kubahiriza ibyo yasabwe.
Bagabo John
