Umunyamakuru Samuel Mutungirehe, ufite umuyoboro wa YouTube witwa Amarembo Tv, yavuze ko hakiri akarengane gakorerwa Abanyamakuru mu gihe bari mu kazi, atanga urugero aho mu bihe bitandukaniye yatunzwe imbunda inshuro ebyiri ari kurukiko yagiye gutara inkuru.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube Amarembo Tv, Mutungire Samu yagarutse ku bantu bishe itangazamakuru mu Rwanda ndetse n'ababafashije kurinogonora.
Muri icyo kiganiro Samuel Mutungirehe yagarutse ku buryo hari aho usanga umunyamakuru abangamirwa kubona amakuru ashaka, aho yatanze urugero rwuko hari aho usanga umunyamakuru yagiye gutara inkuru y'impanuka yabaye ariko ugasanga bamubuza gufa amashusho.
Muri icyo kiganiro ninaho Samuel yahereye avuga uburyo yatunzwe imbunda inshuro ebyiri mu bihe bitandukaniye ubwo yabaga yagiye gutara inkuru z'ubutabera ku rukiko.
Ati" ndibuka hari aho nagiye, yasobanuriraga Umunyamakuru bakoranaga ikiganiro. maze kujya ku nkiko ahantu habiri bantunga imbunda, umwe ni umudamu wayintuze undi ni nawe ni umugabo yarayintunze, hariwo nafashe kamera rwose ariho anzaho ansatira yenda nokunkuramo niyo kotsa."
Samu yakomeje avuga ko uyu mwuga utoroshye kandi ko harimo abatawumva, ati" hari umuntu ubyegereza umutuma akumva akazi ukora atabishaka, hakaba hari nabafata icyemezo kugiti cyabo.
Nge hari uwambwiye ngo uziko nakoresha ububasha mfite nkaza gutanga raporo nka kuvuga ko wambangamiye mu kazi? Ubwo bubasha se ugira ngo ni ubuhe? yari afite igiturika ( Imbunda) yandasa akaza gutanga raporo ko namubangamiye mu kazi, ndahari se kugirango niregure, sinaba ngihari, raporo yakwemerwa niwe uyikora., None urumva ntagomba guhita ngira bwa bwoba bw'abanyamakuru buvuga ko Umunyamakuru mwiza ari uriho?."
Bamwe mu banyamakuru batandukanye basigaye bagaragaza ko hariho bamwe mu bantu gukiti cyabo babangamira Abanyamakuru mu kazi Kabo, nyamara ugasanga byitirirwa urwego runaka kandi byakozwe n'umuntu atari urwego rwamutumye.
Bagabo John
