•     

Imikorere igomba kujyana n’ibihe- IGP Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko imikorere igomba kujyana n'ibihe kuko imiterere y’umutekano igenda ihinduka bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

IGP Namuhoranye yavuzeko imikorere igomba kujyana n'ibihe

Ibi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yabitangaje kuri uyu wagatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, Ubwo yayoboraga   umuhango wo gusoza Amahugurwa y’Imiyoborere ya ba Ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course), icyiciro cya 14/26, wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa y’amezi atanu yitabiriwe n’abanyeshuri 45 baturutse muri Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB). 

Mu ijambo rye, IGP yagaragaje ko imiterere y’umutekano igenda ihinduka bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga.

Ati" Imikorere igomba kujyana n'ibihe kuko imiteterere y'umutekano igenda ihinduka bitewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga".

IGP yashimangiye ko kurinda umutekano neza bidashingiye gusa ku guhangana n’izo mpinduka, ahubwo no ku kubaka icyizere mu baturage no kurushaho gukorana bya hafi na bo.

Bagabo John