Abarwanashyaka bo mu karere ka Burera, basabwe gufata iyambere mu kurwanya ubukene, bakora imishinga ibyara inyungu.
Ibi ni byagarutsweho kuri uyu wa 25 Mutarama 2025, ubwo mu karere ka Burera hateraniraga abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) aho bakoranye inama ndetse n'amahugurwa yibanze ku bakangurira gukora imishinga mito ibyara inyungu, harimo ubworozi bw'inzuki, guhinga ibihumyo ndetse no gukora ubworozi bugezweho.

Mu batanze ibiganiro harimo Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Hon Ntezimana Jean Claude, arinawe wafunguye iyo nama kumugaragaro, yongeye kwibutsa abarwanashyaka iby'ingenzi ishyaka ryemera, ibikwiye kubaranga mu buzima bwa burimunsi ndetse n'ibishyizwe imbere ngo abanyarwanda bakomeze batere imbere.

Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka DGPR Hon Ntezimana Jean Claude
Naho Komiseri Ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta, Mwiseneza Jean Marie Vianney, yasabye abarwanashyaka bo mu karere ka Burera guhangana n'ubukene abasaba gukora imishinga mito.
Ati" Nimwe mukwiye gufata iyambere mu kurwanya ubukene muzamura imibereho yanyu ndetse mukora imishinga mito ibyara inyungu, harimo ubworozi bw'inzuki, guhinga ibihumyo ndetse no gukora ubuhunzi bugezweho"

Komiseri ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta mu ishyaka DGPR Mwiseneza Jean Marie Vianney
Mu bindi abo barwanashyaka bibukijwe ko aribo bidukikije bambere butyo ko bakwiye kubirengera nabo ubwabo bafite ubuzima bwiza , harimo kugira isuku, kubaka imisarane , ndetse ko kurwanya ubukene bakwiye ku bigira intego kuko biri mu bituma abana babo bagwingira.
Bagabo John
