Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) irakangurira abaturage bafashe inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari kujya bihutira kugana abo bafitanye amasezerano y’inguzanyo igihe bahuye n’imbogamizi zibabuza gukomeza kwishyura nk’uko byari biteganyijwe.
Ibi Banki Nkuru y'u Rwanda yabitangaje kuri uyu wakabiri tariki ya 23 Kamena 2026 Ubwo iyi Banki yahuzaga abakora Itangazamakuru hamwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu munsi wiswe "NBR Media Open Day".
Basobanurirwa inshingano zitandukanye zayo mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
BNR isobanura ko mu gihe uwafashe inguzanyo agaragaje ikibazo cyamugizeho ingaruka ku bushobozi bwo kwishyura, aba afite uburenganzira bwo kuganira n’ikigo cyamuhaye inguzanyo kugira ngo harebwe uburyo amasezerano yavugururwa.

Ibyo bishobora kuba birimo kongererwa igihe cyo kwishyura cyangwa gushyirirwaho uburyo bushya bujyanye n’ubushobozi bwe bw’icyo gihe., Ikindi ni uko iyo igihe baguhaye cyokwishyura ubona kigiye kugera ngo Bank iteze cyamunara umutungo wawe, ushobora kuyegera maze ugasaba ko washaka umukiriya akagura uwo mutungo maze ukaza ukishyura Banki umutungo wawe udateshejwe akaciro nkuko bikunze kuvugwa.

Iyi banki ishimangira ko gukorana bya hafi n’ikigo cy’imari no kukimenyesha ikibazo hakiri kare ari ingenzi, kuko bifasha impande zombi kubona igisubizo gikwiye mbere y’uko hafatwa izindi ngamba zishobora kuganisha ku kugurisha umutungo watanzweho ingwate binyuze muri cyamunara.
BNR rero isaba abaturage bose bafite inguzanyo kudategereza kugeza igihe ikibazo gikomereye, ahubwo bakihutira gusaba ivugururwa ry’amasezerano y’inguzanyo igihe babona ko batagishoboye kubahiriza gahunda yari yarateganyijwe yo kwishyura.

Ibi bikaba byafasha kugera ku bwumvikane n’ikigo cy’imari no kwirinda ko umutungo watanzweho ingwate utezwa cyamunara.
Bagabo John
