•     

Batwaye Umurambo kwishyuza Umuyobozi w'ikimina

Mu gace ka Bondeni ko mu Ntara ya Nakuru muri Kenya habaye inkuru idasanzwe nyuma y'uko abaturage bazanye umurambo w'umugabo witwa Baba Martin mu iduka bavuga ko yari afitiye umwenda Nyakwigendera wa shilingi ya Kenya ibihumbi 400, yari yarabikije kuri uyu mucuruzi wari usanzwe akuriye itsinda ryo kuzigama (Ikimina)

Amakuru avuga ko uwo mugabo yapfiriye mu rugo, ariko abo mu muryango bafashe Umurambo baujyana mu iduka ry'uwo mucuruzi bavuga ko yari yaramuhaye amashilingi ibihumbi 400, bityo ko ikibazo cy'ayo mafaranga kigomba gukemuka mbere yo gushyingura Nyakwigendera. 

Nyuma yo kubona abo baturage bazanye Umurambo ku iduka ry'uwo mucuruzi, yahise ayabangira ingata arahunga., abazanye uwo murambo bahise bawusiga aho bahita bagenda.

Hitabajwe Polisi ihageze isaba abo mu muryango wa nyakwigendera kuza gufata umurambo bakawujyana mu buruhukiro bw'ibitaro  cyangwa bakawushyingura hakurikijwe amategeko. Iperereza kuri iki kibazo rikaba rikomeje.

Bagabo John