•     

Burera: Green Party yashyizeho inzego zayo mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Rwanda Green Party) ryakomeje gahunda yo gushyiraho inzego zaryo ku rwego rw’umurenge mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni, iherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Green Party yashyizeho inzego zayo mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni

Muri iyi gahunda, abanyamuryango b’ishyaka batoye Komite z’umurenge, Komite y’Urubyiruko ndetse na Komite y’Abagore muri buri murenge, hagamijwe gukomeza kubaka no gushimangira imikorere y’ishyaka kuva ku nzego z’ibanze.

Mbere y’amatora y’izi nzego, habanje kuba inama n’amahugurwa byagenewe abanyamuryango, byayobowe n’Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, Bwana Ibrahim Ndayambaje, arinawe wari umushyitsi mukuru.

Ibyo biganiro byagarutse ku mikorere y’ishyaka n’akamaro ko kugira inzego zikora neza mu rwego rwo kurushaho kunoza ibikorwa byaryo mu baturage.

Bagabo John 