Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yatangaje ko ku wagatatu tariki ya 29.10.2025 ari konji kugirango abaturage babashe kujya mu matora.
Ibi Perezida Samia yabitanganje nyuma yaho komisoyo y'amatora INEC itangaje ko ku wagatatu ari umunsi w'itora rusange, aho hazatorwa Abajyanama, Abadepite ndetse n'Umukuru w'igihugu.

Komisoyo y'amatora yaboneyeho gusaba abaturage kuzitabira aribenshi kuri uwo munsi kugirango bazihitiremo abayobozi bazabayobora mu gihe cy'imyaka itanu irimbere.
Bagabo John
