•     

CRR Irishimira imyaka 64 Imaze mu Rwanda ikora ibikorwa by'Ubutabazi

Umuyobozi bwa CRR bwibifurije Abakozi n'Abakorerabushake umunsi mwiza, aho isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge, aho ubuyobozi bwishimira imyaka 64 imaze mu Rwanda ikora ibikorwa by'Ubutabazi.

Uyu Munsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge uzaba kuri uyu wagatandatu tariki ya 8 Gicurasi 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti " United in Humanity " Gukomeza Ubumwe bwacu tugaragaza Ubumuntu.".

Ubuyobozi bushimira buriwese  uburyo ashyira mu bikorwa iyi nsanganyamatsiko bigafasha kugera ku ntego ya CRR yo Gufasha abababaye kurusha abandi , Kugoboka abari mu kaga .

Imyaka 64 ishize CRR ikorera mu Rwanda , mu bikorwa by'Ubutabazi ni byo kwishimira .

Bimwe mu bikorwa bitandukanye  by'ubutabazi n'iterambere  Croix Rouge y' u Rwanda yakoze   by'umwihariko mu Karere ka Rubavu 
birimo gutabara abaturage bahuye n’ibiza, cyane cyane imyuzure y’umugezi wa Sebeya n’imvura nyinshi yasenye amazu n’ibikoresho byo mu ngo. 

Hari imiryango isaga 173 yo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero yahawe ibikoresho nk’ibiringiti, imikeka, indobo n’amasafuriya. 

Gutanga ubutabazi bwihuse ku baturage bo mu mirenge ya Nyakiriba, Busasamana na Cyanzarwe nyuma y’ibiza by’imvura n’umuyaga byangije amazu n’ibikoresho byabo. 

Gutangiza gahunda zo gukumira ibiza no kongerera abaturage ubushobozi bwo kubyirinda, harimo gutera ibiti no gutanga amakuru ajyanye no kwirinda imyuzure n’inkangu. 

Gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka z’ibiza. Iki gikorwa cyatangiriye i Rubavu ku misozi ikunze kwibasirwa n’isuri n’imyuzure. 

Gushyiraho uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho gusa, kugira ngo bihitiremo ibyo bakeneye cyane. Uyu mushinga watangirijwe muri Rubavu.

Gufasha abaturage n’impunzi mu bihe by’amage n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Bagabo John