Mu muhango wo gutangiza gahunda yo gushyiraho inzego z’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ku rwego rw’umurenge, wabereye mu karere ka Burera kuri uyu wagatandatu tariki 20 Kamena 2026. Perezida w’iri shyaka, Hon Senater Dr Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka gutanga ibitekerezo byubaka ndetse no kumenya amateka y’ishyaka, indangagaciro zaryo, n’intego n’imihigo byihaye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Dr Habineza yavuze ko ari ingenzi ko abarwanashyaka basobanukirwa inkomoko yaryo n’ibyo riharanira, kugira ngo bakomeze kugira uruhare rugaragara mu bikorwa biteza imbere igihugu n’abaturage.
Yagaragaje ko DGPR ryashinzwe rifite intego yo guteza imbere demokarasi, uburenganzira bw’abaturage no kurengera ibidukikije, ibintu yavuze ko bikomeje kugira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.

Ikindi ni uko imiyoborere myiza ikwiye gukomeza kuba ku isonga mu byo iri shyaka rishyira imbere, kuko ari imwe mu nkingi zifasha abaturage kubona serivisi nziza no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Dr Frank yakomeje avuga ko kurengera ibidukikije bikomeje kuba imwe mu ntego z’ingenzi z’ishyaka, asaba abarwanashyaka gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga umutungo kamere no kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije.
Dr Habineza yanasabye abarwanashyaka gutanga ibitekerezo byubaka kandi bifitiye akamaro igihugu, bakabikora bayobowe n’indangagaciro n’amahame DGPR ryubakiyeho.

Ati" iterambere rirambye rishingira ku baturage bafite uruhare mu gutanga ibitekerezo no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, butyo mugomba gutanga ibitekerezo byubaka kandi bifitiye akamaro igihugu.".
Yasoje asaba abayoboke b’iri shyaka ku rwego rw’imirenge gukorera hamwe, gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gushyigikira gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, hubahirizwa amahame y’imiyoborere myiza, demokarasi n’ikorwa ry’ibidukikije.
Bagabo John
