•     

Guverineri arashinjwa gukoresha imvugo nyandagazi aho yise bamwe mu bayobozi ko bameze nk'ibikeri.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’akarere yakoresheje imvugo itashimishije bamwe mu bayobozi mu karere ka Rubavu aho yabagereranyije n'ibikeri.

Guverineri Habitegeko arashinjwa gukoresha imvugo nyandagazi

Ibi Guverineri Habitegeko yabigarutseho  mu mpera z’icyumweru dusoje, mu inama yari igamije guhwitura abayobozi ngo babashe gukemura ibibazo by’abaturage, baharanira imibereho myiza y’abo bayobora, mu karere ka Rubavu. 

Ubwo yagarukaga ku ngingo y’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi idahwitse, yagereranyije bamwe nk’ababaye nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi bikabuza amazi gutambuka.

Yagize ati “Umuntu wese ukora ibibujijwe, Umuyobozi urya ruswa ntacyo yabasha kubwira abaturage, aba yarabaye nk’igikeri cyahagamye mu itiyo y’amazi kikabuza amazi gutambuka, tukaba dusanga umuyobozi witwara nabi ashobora kuba intambamyi y’imyumvire y’abaturage.”

Ubwo inama yari ishoje, hari bamwe mubayobozi batishimiye imvugo Guverineri Habitegeko yakoresheje yo gufata abayobozi akabagereranya n'ibikeri.

     Iyi nama yateraniye mu karere ka Rubavu

Bamwe batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru,  bavuzeko iriya mvugo Guverineri yakoresheje itabashimishije kuribo bayifashe nkimvugo nyandagazi.

Umwe yagize ati" ntabwo Guverineri yari akwiye gukoresha iriyamvugo yo kutugereranya n'ibikeri kandi turi abayobozi nkawe, ubwo se nigute tuzajya imbere y'abaturage bamaze kumva ko imikorere yacu igereranywa n'igikeri".?

Undi yagize ati" Byatubabaje kuko ntabwo twari dukwiye kugereranywa n'ibikeri, hakagiye habaho kubahana ku inzego zose".

Tariki 13 Gicurasi muri 2018 Uwahoze ari Mayor wa Ngoma Nambaje Aphrodise yigeze kuvuga ko kuyobora urubyiruko rwa Ngoma n'inko gutwara ibikeri mu ingorofani.

Meya yagize ati:”Kuyobora urubyiruko ni nko gutwara ibikeri mu ngorofani iva ropoint igera Kubitaro. Wumva wagezayo bingahe ko hagenda hasimbukamo kimwe kimwe bigashiramo".? 

Amagambo  yavuzwe na Meya w’Akarere  abaturage basabye ko yakabaye ayabazwa kuko basanga ari imvugo isebanya yakoresheje by'umwihariko urubyiruko.

Bagabo John

  • Emile
    Emile
    "Umuntu wese ukora ibibujijwe, umuyobozi urya ruswa ntacyo yabasha kubwira abaturage,aba yarabaye nk'igikeri cyahagamye mu itiyo y'amazi kikabuza amazi gutambuka, tukaba dusanga umuyobozi witwara nabi ashobora kuba intandamyi y'imyumvire y'abaturage".. Ubwo iyi niyo mwise imvugo nyandagazi???, ibintu byo guterura ukanasobanura nabi imbwirwaruhame z'umuyobozi ntabwo ari ubunyamvuga. Mwisubireho.
    12 months ago Reply  Like (0)