Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ( Green Party Of Rwanda) ryashoje guhugura abarwanashyaka baryo ku rwego rw'Igihugu.
Aya mahugurwa ku rwego rw'Igihugu yasorejwe mu karere ka Nyamagabe.
Muri ayo mahugurwa yahawe abarwanashyaka bo mu turere twose tw'Igihugu, bahuguwe ku ngingo zitandukanye zirimo uruhare rw'umurwanashyaka mu kubungabunga ibidukikije.

Harimo kandi amahugurwa bahawe ajyanye no kwihangira imirimo, mu bindi nuko abo barwanashyaka bongeye kwibutswa ingengabitekerezo y'ishyaka ndetse bibutswa n'amahame y'ishyaka hamwe n'imiyoborere myiza.

Uretse ayo mahugurwa n'Inama abarwanashyaka bakoze, hagiye haba n'amatora, aho bagiye batora ababahagarariye muri buri byiciro bitandukanye, harimo ikiciro cy'abagore, Urubyiruko ndetse na Komite y'ishyaka ku rwego rw'Akarere.
Ibi bikorwa byashojwe byari bimaze amezi 10 bibera mu turere twose tw'Igihugu.
Bagabo John
