•     

M23 yafashe umujyi wa Rutschuru na Busanza

Busanza yagenzurwaga n’umutwe wa RUD-Urunana n’umujyi wa Rutschuru wagenzurwaga na FDLR, ubu biri mu maboko ya M23 nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’imitwe iri kuyifasha mu rugamba

M 23 yafashe uduce zitandukanye muri RDC

M23 ukomeje imirwano ndetse  no kwigarurira ibice byinshi bigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 watangaje ko nyuma y’imirwano ikomeye babashije kwigarurira uduce twa Nyarukwangara, Busanza bakaba bari kwerekeza i Kirambo hafi y’umupaka wa Ishasha.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo muri DR.Congo cyangwa FARDC ntacyo bavuze ku ifatwa rya turiya duce bivugwa n’inyeshyamba za M23.

Ibi bije nyuma yaho  aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022  i Luanda muri Angola hagiye kubera inama ihuza Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bagiye kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo.

Bagabo John