Mugihe hataratangazwa ibyavuye mu matora ngo hamenyekane uzasimbura Perezida Uhuru Kenyatta, uwitwa Agnes Pareiyo yamaze gutorerwa kuba umudepite.
Uyu mudamu Agnes Pareiyo yamenyekanye cyane nk'impirimbayi yarwanyije umuco wo guca imyeyo ku bari n'abategarugori muri Kenya.
Muri 2018 yatangije ubukangura mbaga yise END FGM aho impirimbanyi za koresheje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje
hashtag ya 'DontTouch FGMLaw'.
Uyu Agnes Pareiyo yatorewe kuba umudepite uhagarariye agace ka Narok mu burengerazuba.
Agnes Pareiyo niwe ukoze amateka utowe kuba umudepite w'umugore uturuka mu bwoko bw'abamasayi nkuko BBC yabitangaje.
Bagabo John