Mu gihe hari imwe mu miryango ibanye mu buryo bw'amakimbirane, ahanini usanga ashingiye ku gucana inyuma kwa bashakanye, hari umwe mu muryango aho umugabo yatakambiye ubuyobozi kubera ko umugore amuca ibihumbi 5000 kugirango amwemerere gukora igikorwa cy'abashakanye.
Uyu mugabo utuye mu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kacyiru, ariko tutifuje gutangaza imyirondoroye, aherutse ku takambira ubuyobozi bw'umurenge ngo bumufashe kuko umugore we iyo amusabye ko bakora igikorwa cy'abashakanye agomba ku banza ku mwishyura ibihumbi 5000 kugirango icyo gikorwa kibe.
Impamvu zituma uwo mugabo acibwa ayo mafanga ibihibi 5000 ngo nuko umugore we afite amakuru yuko amuca inyuma kandi ngo abo aryamana nabo abanza ku bishura bityo nawe niyo mpamvu yahisemo ko mugihe ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina agomba kubanza ku mwishyura 5000 nkuko yishyura izo ndaya.

Ubwo uwo mugabo yagezaga ikibazo cye ku buyobozi bw'umurenge, ubuyobozi bwatumijeho uwo mugore maze ahageze ahamariza ubuyobozi ko iyo umugabo ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina agomba ku mwishyura ibihumbi bitanu.
Ati" impamvu muca mafaranga ibihumbi bitanu nuko mfite amakuru yuko ajya gusambana n'indaya kandi arazishyura, rero nange agomba kunyishyura byibuze nkabona nayo guhahisha.".
Ikibazo cy'amakimbirane ku miryango y'abashakanye by'umwihariko gucana inyuma, biri muri bimwe mu bibazo bikomeje kwiyongera noguteza ibibazo birimo na zagatanya.
Bagabo John
