•     

Kirehe: Abayobozi barasabwa kutima Serivisi abaturage bataratanga Ejo heza

Umuhuzabikorwa wa Ejo heza, mu Ntara y’ Iburasirazuba Muganwa Stanly, yasabye Abayobozi ko kwigisha no gusobanurira abaturage gahunda ya Ejo heza   ariko birinda kubafatirana igihe hari uje gusaba serivisi zitandukanye.

Abayobozi barasabwa kutima Serivisi abaturage bataratanga Ejo heza

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mata 2024 mu karere ka Kirehe  hateraniye inama nyungurabitekerezo yagarukaga kuri gahunda ya   Ejo heza, yahuje abayobozi batandukanye barimo ab’imirenge, utugari, abayobozi b’amakoperative abahagarariye amadini n’amatorero abikorera n’abandi.

Umuhuza bikorwa wa Ejo heza mu  Intara y'iburasirazuba wa Stanly Muganwa
Yasabye inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kirehe kwigisha abo bayobora bagasobanukirwa gahunda ya Ejo heza, aho kubafatirana mu gihe hari serivisi bashaka.

Yagize ati" Gahunda ya Ejo heza ni ngombwa, kwizigamira ni ingenzi, muhagurukire iyo gahunda muyikurikirane abo muyobora mubafashe, mubigishe basobanukirwe ibyiza byayo. Kubwira umuturage ngo nabanze atange Ejo heza abone guhabwa serivisi icyo kintu ni kibi mucyirinde, ahubwo mu begere bamenye ibyiza by’iy’igahunda.”

Umuhuzabikorwa wa Ejo heza, mu Ntara y’ Iburasirazuba Muganwa Stanly.

Mu mirenge 12 igeze Akarere ka Kirehe, Umurenge  mu kugira abaturage benshi bitabiriye kwizigamira muri Ejo heza ni Nyarubuye ugeze ku kigero cya 74.4%,
Ni mugihe Umurenge wa 12 arinawo wanyuma ari Mpanga iri ku kigero cya 32%,

Kugeza ubu Ubu Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa 17 mu Gihugu mu gutanga umusanzu w’ubwizigame muri Ejo heza ku kigereranyo cya 50.5%.

Naho ku rwego rw’Igihugu muri gahunda ya Ejo heza, Umujyi wa Kigali niwo uza ku mwanya wa mbere, Intara y’Amajyaruguru ikaza ku mwanya wa 2, Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa 3, Amajyepfo ku wa 4 naho Intara y’Uburengerazuba ikaza ku mwanya wa Gatanu. Akarere ka Rulindo niko kaza ku isonga ku kigereranyo cya 85.1% kagakurikorwa n’aka Nyamagabe kageze kuri 73%.

Bagabo John