•     

Ntabwo nezezwa no kuvuga intambara mu buryo budafite rutangira" Perezida Kagame".

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'ikinyamakuru France24 cyari kiyobowe n'Umunyamakuru Marc Perelman cyatambutse kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022 Perezida Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo ya Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “bishoboka ko Congo yashoza intambara ku Rwanda” igihe rwakomeza ubushotoranyi, Perezida Kagame asubiza ko ata nezezwa no kuvuga intambara mu buryo budafite rutangira.

Perezida Kagame yavuze ko atanezezwa no kuvuga intambara mu buryo butagira rutangira.

Perezida Paul Kagame  yavuze ko na we yabisomye mu kinyamakuru Financial Times, ariko avuga ko adakunda gukinisha kuvuga intambara.

Perezida Paul Kagame ati “Ntabwo nezezwa no kuvuga intambara mu buryo budafite rutangira. [Umunyamakuru ahita amubwira ko Tshisekedi, yabivuze mu gihe u Rwanda rwaba rushaka intambara, kandi anabisubiramo]. Perezida Kagame ati “Narabisomye muri Financial Times ariko icyo mvuga, jyewe ntabwo nkunda kuvuga mu buryo bworoshye (buhutiweho), intambara, ntabwo nshyira imbere amakimbirane, ni rwo ruhande ndiho, nagiye muri Angola kugira ngo ibyo byose tutumvikanaho, iyo migambi yose biganirweho bikemuke mu bwumvikane.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yatunguwe no kumva Ambasade ya Amerika i Kinshasa na yo iri muri abo bashinja u Rwanda kugira ingabo muri Congo, no gufasha inyeshyamba za M23.

Yagize ati “Naratunguwe, urugero mu bibazo byo muri Congo, abantu bahita bashinja u Rwanda, yewe na Amerika, buri wese, ndavuga ko badushinja ariko [Umunyamakuru ati “ibyo birego bifite ishingiro?] Perezida Kagame ati “Reka mbanze ndangize gusubiza. U Rwanda rurashinjwa na America n’abandi, ariko baricecekeye bose, ntibavuga ibindi bibazo nka nk’icya FDLR kimaze imyaka 25. Ushobora gutekereza iyo wumva abo bantu bavuga, ni nk’aho u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo Congo, ntibavuga ku kurasa ku butaka bw’u Rwanda bikozwe na n’ingabo za Congo, ntibavuga ibitero bya FDLR byabaye mu Ugushyingo 2019…

Ibi biganiro by’i Luanda byakurikiye inama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yatumijwe na Perezida Uhuru Kenyatta na yo yize ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Bagabo John