Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi by'umwihariko ibikorwa remezo harimo Imihanda, Amashanyarazi ndetse n'amazi meza nyuma y'imyaka 30 ishize.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 18 Y'umushyikirano.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka ari urugendo cyane ko kwari uguhera ku busa mu gihe kingana ni imyaka 30 ishize.
Ubwo yagarukaga ku byagezweho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuzeko iyo wubaka ugomba kugendera ku bintu nka bitatu.
Ati" Iyo wubaka ugomba kwita ku bintu bitatu harimo Ubuziranenge wibyo wubaka, Uburambe hanyuma icyanyuma ni Umutekano wibyo wubatse, aha ndashaka kuvuga ko umutekano w'ibintu ariko igikukuru muri byose ni Umutekano w'Abantu."
Perezida Kagame yavuze ko kugirango dukore ibiramba aruko twakwirinda gusindagizwa igihe cyose duhora dusunikwa buri gihe bakurandata nk'impumyi itabona.
Yavuze ko n’Imana irema abantu itigeze ibashyira mu byiciro by’Ubudehe, ngo yumve ko bamwe babaho nabi abandi babaho neza.
Ati" Ntabwo Imana yaremye abantu mu bice nk'ibyubudehe Abanyarwanda n’abanya Afurika badakwiye kumva ko Imana yabacishije bugufi, ngo si uko ibintu bimeze.
ntabwo Imana yahaye Abanyarwanda n’abanya Afurika guhora bacumbagizwa no gucunaguzwa."
Aha yanagarutse kubantu bakora ubusa, aho usanga nta musaruro batanga, aha akaba yavuze cyane ku bayobozi kuko iyo bakora baba bakorera abandi.
Bagabo John