Umuyobozi w'ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe na Perezida Samia Nyakubahwa Tundu Lissu, yatangaje ko natajyanwa mu rukiko ku wa kabari tariki ya 6 Gicurasi 2025 azatangira kwiyicisha inzara.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 ubwo yandika urwandiko agaragaza uburyo Perezida Samia na Leta ayoboye bakomeje gukora ibikorwa yise bya kinyamaswa.
Aha Tindu Lissu yavugaga ku gikorwa cy'urugomo cyakorewe Umuyobozi w'inama nkuru y'abasenyeri muri Tanzania Padiri Kitima uherutse gukubitwa n'abagizi banabi agakomereka bikabije akaba akiri mu bitaro.
Muri ubwo butumwa Tundu Lissu yasabye abarwanashyaka ba Chadema ndetse n'abatanzania muri rusange gukomeza kurwanira uburenganzira bwabo, anavuga ko nubwo ari murigereza bitamubuza gutambutsa ibitekerezo bye ndetse avuga ko nomugihe azaba arekuwe azakomeza guharanira amahoro.

Mugusoza ubwo butumwa bwe, Lisuu yavuze ko naramuka atajyanywe mu rukiko ku wakabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, azahita atangira kwiyicisha inzara.
Tundu Lissu yatawe muriyombo aho akurikiranywe ho ibyaha byo ku gambanira igihugu ndetse n'icyaha cyo gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranjije n'amategeko.
Amaze iminsi aburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko we akaba atabikozwa aho asaba urukiko kuburana imbona nkubone kuko ngo biri mu burenganzira ahabwa n'itegeko nshinga.
Bagabo John
