Umuyobozi w'Akarere ka Songwe, Simon Simalenga, ari mu mazi abira nyuma yaho akubise akanakomeretsa umukobwa witwa Frolensia Mjenda
Uyu mukobwa yatangarije ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyinkuru ko bari bagiye gukina umupira w'amaguru hanyuma bagiye mu kiruhuko uwo Muyobozi wa Akarere abatumizaho ngo baze aho yari yicaye .
Ati" twarahageze arampamagara injya ku muramutse mpageze amfata ukuboko atangira ku nkubita musaba imbabazi mu bwirako ndi umushyitsi, nyuma amaze ku nkubita nibwo yavuze ngo ntabwo nagombaga gukandagira mu myanya y'abanyacyubahiro.".
Uwo mukobwa yahise ataha abibwira ababyeyi niko gutanga ikirego kuri Police.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukuboza 2022 Minisitiri w'uburinganire, urubyiruko n'ibyiciro byihariye Dk Doroth Gwajima, yavuze ko yababajwe cyane n'imyitwarire yuriya Muyobozi avuga ko yasabye Inzego z'umutekano harimo Police kumushaka bakamuta muri yombi.
Minisitiri Dr Gwajima
Ati" nange ubwange nababajwe n'uburyo uriya mwana w'umukobwa yakubiswe agakomereka kuriya kandi bikozwe n'Umuyobozi kuri ruriya rwego."
Mubindi bizatuma uriya munyacyubahiro ahura n'akaga nuko ngo Minisitiri ubwe yamuhamagaye akanga kumwitaba nyuma agahita akuraho telephone.
Bagabo John